Washington DC
Kuwa 14 Gashyantare 2025
Kuri: Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru wa LONI
New York, USA
Impamvu: Kumenyesha akaga k’impunzi z’abanyarwanda no gusaba gukurirwaho icyemezo kibahagarikira ubuhungiro.
Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru,
Tuje imbere yawe ngo tukugezeho agasuzuguro Leta y’u Rwanda igirira amasezerano mpuzamahanga yerekeranye no kurengera impunzi, nyamara yarayashyizeho umukono.
Koko rero, kuva muri 1994, aho abahoze ari inyeshyamba zibumbiye muri FPR-Inkotanyi bigaruriye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto, ubutegetsi bwagiyeho buyoboreshejwe inkoni y’icyuma na Paul Kagame bwahisemo politiki yo guhungabanya no guhungeta impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi. Ubwo butegetsi bubi bwashyizeho imigambi n’ingamba nyinshi bigamije guhungabanya ubuzima n’umutekano by’impunzi z’abanyarwanda aho zahungiye hose, haba muri Afrika ndetse n’ahandi hose ku isi.
Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru, ikibazo gikomeye buri wese yibaza ni ukuntu abo bategetsi bahonyora amategeko n’amasezerano mpuzamahanga yo kurengera impunzi, bagakomeza kandi guhonyora inyokomuntu, kandi Pahulo Kagame n’abambari be nabo ubwabo barabaye impunzi mu bihugu binyuranye byo mu karere cyane cyane mu gihugu cy’Ubuganda. Umutwe w’inyeshyamba FPR-Inkotanyi wari ugizwe ahanini n’impunzi zashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu mu gihugu bitaga icy’abasekuruza babo.
Nyamara hari hamaze kugerwaho ubwumvikane hagati y’impande eshatu arizo HCR, guverinoma y’u Rwanda na guverinoma y’Ubuganda, ubwumvikane bwerekeranye n’itahuka ku bushake busesuye bw’impunzi z’abatutsi, ryari guherekezwa no gutuzwa, bagasubizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda. Bamwe rero mu ntagondwa bagitsimbaraye ku butegetsi bwa Cyami no kumvako bavukanye imbuto yo gusumba abandi bantu, bahisemo gushoza intambara ku Rwanda.
Igiteye urujijo, n’uko amateka yerekanako mu by’ingenzi bavugagako barwanira harimo kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi n’ubuhunzi mu Rwanda. Uyu munsi hari uko icyo kibazo cy’impunzi kitigeze gikemuka mu Rwanda, hakaba ahubwo n’uko cyarushijeho gukaza ubukana. Koko rero, intambara FPR yashoje ku Rwanda yataye mu buhunzi abanyarwanda babarirwa mu ma miliyoni, muri aba hakaba harimo n’abavandimwe babo b’abatutsi. FPR ya Kagame yatangiye guhungeta no guhiga bukware impunzi z’abanyarwanda aho ziherereye hose. Bityo imigambi n’ingamba byinshi byarateguwe kandi byashyizwe mu bikorwa; impunzi ziraburagizwa, zirahungetwa, ziricwa cyane cyane mu bihugu bya hafi nka RDCongo n’Ubuganda. Muri RDCongo ubwicanyi bwateguwe bikomeye bwibasira impunzi z’abanyarwanda, ubu bwicanyi ntiburahagarara kuva ku ntambara ya mbere yashowe kuri RDCongo yitwaga icyo gihe Zaire ; iyo ntambara yaherekejwe no gusenya inkambi z’impunzi muri 1996, igikorwa cyari kibayeho ubwa mbere mu mateka y’isi. Ibihumbi amagana by’impunzi byacyuwe ku ngufu hagati ya 1996-1997. Benshi muri aba bahitanywe n’ingabo za Kagame zabanyaze imitungo yabo; abandi baraburagijwe hifashishijwe inkiko zo kwihorera ziswe gacaca, n’abandi benshi baguye mu buroko.
Ku babashije gucika iryo cyurwa ku ngufu, raporo yitwa Mapingi (rapport mapping) yakozwe n’impuguke za LONI yasohotse kuya 1 Ukwakira 2010, ivugako FPR yishe impunzi ziri hagati y’ibihumbi 300.000 – 500.000; ikabatsinda mu mashyamba ya Congo. Nyamara iyi raporo yashyinguwe mu tubati i Geneve na New York. Ingaruka z’uku kudahana byahaye abicanyi ba FPR izindi mbaraga zo gutegura ibindi bitero byo kujya kwica izindi mpunzi zari zararokotse guhera mu 2009 mu byo bise za operasiyo Umoja wetu, Amani leo, Amani kamilifu, kimia 1, kimia 2, Raia Mutomboki, Sokola 1, Sokola2, n’ibindi.
Kigali yakoresheje igitinyiro cyayo n’amafranga ishyiraho imitwe inyuranye yo kwica impunzj z’abahutu zitagira kirengera hakoreshejwe ibitwaro biremereye harimo n’indege n’ubundi buryo bwinshi bunyuranye. Mu gihugu cya Uganda habayeho guhungabanya no kwica abantu mu nkambi za (Nakivale, Kiaka ya 1, Kiaka ya 2 no mu mijyi). Mu rundi ruhande Kigali yohereje amatsinda y’abicanyi bagiye bica urusorongo umwe umwe byateguwe; aha liste y’abishwe ni ndende cyane.
Ku byerekeranye n’Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bitegereye u Rwanda, Leta yagiye ikoresha amanyanga no gushaka bamwe mu bayobozi iha ruswa ngo bibasire impunzi kandi hose bagakwizayo amatsinda y’abicanyi cyane cyane bakibasira impuguke n’abacuruzi mu mpunzi. Liste y’abishwe na FPR inkotanyi ni ndende muri Mozambique, Malawi, muri Afrika y’Epfo, muri Tanzania, muri Kenya. Kure y’u Rwanda nko mu Burayi na Amerika, Leta y’u Rwanda ikoresha amarozi n’amatsinda y’abicanyi bohereza kenshi bakoresheje za ambassade zabo. Ku rundi ruhande bakoresha imiryango itegamiye kuri leta bigaruriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi bahemba agatubutse, bigatuma babasha gukurikirana impunzi bifashishije ubutabera bubogamye, bitwaje icyaha cya jenoside babashije kwambika abanyabwenge n’injijuke mu bahutu bahora bikangako barwanya ubutegetsi byaba ari ukuri cyangwa atari ukuri.
Muri make, Bwana Munyamabanga Mukuru, tubagejejeho muri rusange akaga impunzi z’abanyarwanda zihoramo zibitewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi, butubahiriza amategeko mpuzamahanga bwanasinye. Turashaka kubamenyeshako u Rwanda rudatekanye nk’uko abari ku butegetsi babibeshya. Mu by’ukuri ubutegetsi bwa Kigali bushingiye ku nkingi eshatu arizo: Ikinyoma, amacakubiri n’iterabwoba. Kigali ishobora kwirata umutekano usesuye no gutera imbere mu by’ubukungu, ntishobora guhakana ko ibihumbi by’abanyarwanda bahunga igihugu buri mwaka hakaba hanarimo abo bari basangiye ubutegetsi.
Tugendeye ku ngingo tuvuze haruguru n’izindi dushobora kwerekana bibaye ngombwa, turabasaba gufasha abanyarwanda mu buryo bukurikira mukoresheje ububasha mufite:
- Gukuraho icyemezo gikuraho ubuhungiro ku Banyarwanda
- Gushyiraho byihutirwa amatsinda y’impuguke agakora itohoza ku bwicanyi bukorerwa impunzi z’abanyarwanda mu bihugu bya Afrika ku buryo hakorwa mapping report n°2
- Gukura mapping report ya 2010 mu tubati igashyikirizwa ubutabera
- Kwibutsa ibihugu byo muri Afrika inshingano bafite zo kurinda impunzi zabahungiyeho
- Gufatira ibihano abategetsi ba Kigali bakoze ubwo bwicanyi
Tubaye tubashimiye ubushishozi muzakirana iyi mpuruza yacu.
Bikorewe i Washington
Rev Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD

Leave a Reply