Washington DC
Kuwa 28 Mutarama 2025
Kuri: Nyakubahwa Bwana Antoine Felix Tshisekedi Chilombo
Umukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa
Impamvu: Gushyigikira icyemezo RDCongo yafashe cyo gucana umubano n’u Rwanda
Nyakubahwa Bwana Prezida,
Muvoma ya Rubanda iharanira Repubulika na Demukarasi (MRD) ni urugaga rw’abanyarwanda b’ingeri zose : Abatwa, Abahutu, Abatutsi – bakomoka mu miryango ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali n’abava mu mashyirahamwe ategamiye kuri Leta. Aba bose bihurije hamwe mu gushaka kwimakaza amahoro na demokarasi mu gihugu cyacu.
MRD rero izinduwe no gushyigikira bidasubirwaho icyemezo gikomeye mwafashe cyo gucana umubano na Leta iyobowe na Paul Kagame. Iki cyemezo kirerekana ubushake bukomeye bwanyu bwo kurinda ubusugire bwa RDCongo no gutanga igisubizo gihamye ku bushotoranyi n’urugomo ruhoraho rwa Kigali ikomeje guhungabanya umutekano, ikoresheje ingabo zayo RDF, mu burasirazuba bw’igihugu cyanyu cyiza.
Imirwano yabaye muri iyi minsi, cyane cyane ibitero byagabwe na RDF yihishe mu mutwe w’iterabwoba wa M23, mu gushaka gufata umugi wa Goma. Ibi bikomeje kwerekana ibitekerezo bya Kagame n’ingabo ze za RDF byo guhungabanya umutekano mu bindi bihugu. Iyo mirwano kandi yaguyemo abasirikare ba LONU bubahiriza amahoro banarinda umutekano w’abaturage. Iyo ntambara ihungabanya bikomeye ubuzima bw’abaturage basanzwe, ikura abantu benshi mu byabo kandi ikagwamo inzirakarengane nyinshi.
Mu gukora nka Leta y’amabandi kandi y’iterabwoba, Leta ya Kagame ikomeza guteza akavuyo mu karere k’ibiyaga bigari. Tumaze gusuzuma iyo myifatire n’ayo mahano yokamye Paul Kagame n’ingabo ze RDF, turasanga nta bumanzi nta n’uburenganzira bagifite bwo guhagararira inyungu z’abaturage b’u Rwanda. Ingoma ya Kagame irangwa no kutubahiriza amasezerano yashyizeho umukono, kurenga ku mategeko mpuzamahanga no kutubahiriza ibyemezo by’umuryango mpuzamahanga.
Iyi myitwarire ni imbarutso yo guhungabanya amahoro, umubano mwiza n’ubufatanye mu baturanyi.
N’ubwo ntako mutagize mu gushaka igisubizo kinyuze mu nzira y’amahoro, biragaragara neza ko nta mahoro n’umutekano azigera abaho muri RDCongo ndetse no mu karere kose igihe ubutegetsi bwa Kagame-FPR-RDF buzaba bukiyoboye u Rwanda. Koko rero, bagaragaje ukwivanga guhoraho mu butegetsi bw’ibindi bihugu, gushinga no gushyigikira imitwe y’inyeshyamba yo guteza amahano mu baturage b’inzirakarengane, guhungabanya umutekano mu bihugu duhana imbibi by’umwihariko no mu mahanga yose muri rusange, ibi byose birerekana ko Kigali yarenze ihaniro.
Muri urwo rwego, twebwe abibumbiye mu rugaga rw’abanyarwanda baharanira Repubulika na Demokarasi (MRD) turifuza kubamenyesha ko twiteguye kuziba icyuho kizasigwa n’iri hagarikwa ry’umubano w’ibihugu byombi. Turabizezako twiteguye guhagararira no kuvuganira abanyarwanda ku mugaragaro muri RDCongo no mu karere. Dushishikajwe no kubaka umubano ushingiye ku kubahana dufatanye urunana na guverinoma muyoboye kugirango dutegure ejo hazaza heza, huzuye amahoro n’iterambere rirambye.
Tuboneyeho kandi guhamagarira ibihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) hamwe n’umuryango mpuzamahanga gufatira urugero kuri wowe ubwawe, bakamagana kandi bagafatira ibihano abakora ibyo bikorwa bya kinyamaswa. Nta gihugu na kimwe cyakagombye kurebera no gushyigikira igihugu gihungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu bahuriye mu muryango umwe. Imyitwarire nk’iyi itubahiriza amategeko, ntabwo iteza akaga muri RDCongo gusa ahubwo izagira ingaruka no mu karere kose.
Muvoma yacu ishingiye ku mahame y’ubutabera, ubumwe na demokarasi, irahamya ko inzibacyuho ya politiki mu Rwanda igendera ku mahame ya Repubulika na Demokarasi irakenewe cyane kuko ariyo shingiro ry’amahoro arambye mu karere kose. Turahamagarira umuryango mpuzamahanga guhugukira iki kibazo mu kuri kwacyo. Nibashyigikire ibitekerezo byose bigamije guhindura imitegekere yo mu Rwanda rw’iki gihe.
Twiteguye kuzafatanya bisesuye na guverinoma muyoboye kugirango dushyire ingufu mu bikorwa bifatika bizafasha kwimakaza amajyambere arambye y’ibihugu byacu byombi ndetse no mu karere kacu k’ibiyaga bigari by’Afurika.
Turabasaba, Nyakubahwa Perezida, kwakira icyifuzo cyacu cyo gukora ibishoboka byose kugirango amahoro n’umutekano byimakazwe mu bihugu byacu n’abaturage bacu.
Rev Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD

Leave a Reply