Kigali igomba gushyikirana na FDLR

Nyakubahwa Joao LOURENCO
Perezida wa Rebulika ya Angola
Luanda – ANGOLA

Impamvu:        Gutanga umuganda ku mishyikirano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDCongo-
                        Kigali igomba gushyikirana na FDLR

Nyakubahwa Bwana Perezida wa Repubulika,

– Dushingiye ku mwanya mufite wo kuba Umuhuza washyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika mu mishyikirano y’amahoro hagati ya RDCongo n’u Rwanda;

– Dushingiye ku gitsure cyanyu, ubunararibonye bwanyu n’umuhate wanyu mu gukora ibishoboka byose ngo mugarure amahoro hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe ngo himakazwe umutekano usesuye mu karere kose k’Ibiyaga Bigari muri Afrika by’ukumwihariko no ku mugabane wose muri rusange;

– Dushingiye ku bimaze kugerwaho mu mishyikirano y’amahoro twavuze haruguru, kuva ku nama ya mbere yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi yabereye i Luanda kuwa 31 Werurwe 2024;

– Dushingiye by’umwihariko ku myanzuro yafashwe n’impande zombi, nk’uko yashyizwe mu cyegeranyo nyuma y’inama ya gatatu yabereye i Luanda ku matariki ya 7 na 8 Kanama 2024;

– Tumaze kwitegereza ko Minisitiri Tereza Kayikwamba WAGNER, nyuma yo kuvumbura umugambi mubisha wa Kigali wo kwitiranya no kwitirira FDLR impunzi zose z’abanyarwanda zahungiye muri RDCongo, ikayitirira abaturage ba RDCongo bumva ikinyarwanda n’abatavuga rumwe na Kigali bose, ikayitirira kandi ingabo za RDCongo FARDC, mu bubasha busesuye yahawe bwo kubungabunga inyungu z’igihugu cye RDCongo, yihakanye akomeje igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo kuganira n’umutwe w’iterabwoba wa M23 akanasubiza inyuma gahunda yo kurandura FDLR nk’uko yari yateguwe n’akanama k’inzobere mu bya gisirikare n’ubutasi mu nama yako yabereye i Rubavu ku wa 30 Kanama 2024;

– Tumaze kwitegereza na none ko mu mishyikirano ya Luanda nta cyumvikanyweho kigaragara ku byerekeye icyurwa ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira muri RDCongo ziyita M23 nk’uko Umuryango Mpuzamahanga wabyizezwaga kimwe n’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDCongo bagirwaho ingaruka nyinshi kandi zikomeye n’izi ntambara za Kagame;

– Tumaze kwitegereza ko u Rwanda narwo rwiyemeje gushimangira icyemezo cyarwo kigayitse cyo gukomeza ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi ku baturage ba RDCongo, izi  ntambara zashojwe na Kagame mu mwaka wa 1996 zikaba zimaze guhitana abasaga miliyoni 15 z’abaturage ba RDCongo tutabariyemo amamiliyoni y’Abanyarwanda batikijwe nk’ibimonyo;

– Tumaze kwitegereza ko ibyago byagwiriye u Rwanda bikoreshwa nk’igicuruzwa bikaba urwitwazo rwo guhonyora abaturage b’u Rwanda bikozwe n’ingoma nkoramaraso iyobowe na Kagame, ubwo bwicanyi bukaba bwaranarenze imbibi z’u Rwanda, bugakwira akarere kose binyuze mu ntambara z’urudaca zishozwa na Kigali nk’igikoresho cya Mpatsibihugu yiyemeje kwigarurira ku ngufu umutungo kamere w’ibihugu by’Afrika;

– Turajwe ishinga no guharanira amahoro arambye ku banyafrika bose;

TWEBWE, Muvoma y’abanyarwanda iharanira Repubulika na Demukarasi (MRD) – Muvoma ya Rubanda, dufashe uyu mwanya wo kubegera kugirango tubagezeho umuganda w’ibitekerezo muri iki gikorwa cyo gushakisha amahoro hagati ya RDCongo n’u Rwanda.

Dore rero twebwe uko tubona byifashe:

1. Ukwisubiraho kwa RDCongo ntabwo kwadutunguye: kuba intambara zibera ku butaka bwa RDCongo n’ingaruka zose bigendana nazo ku baturage hakaba amarorerwa ndengakamere akorerwa abaturage b’inzirakarengane, ni ngombwa ko Kinshasa ishishoza cyane ku byerekeye inshingano buri ruhande rwiyemeza ndetse n’uburyo nyakuri izo nshingano zazashyirwa mu bikorwa;

2. Tumaze kwitegereza ko mu mateka ya vuba y’imishyikirano yagiye ihuza impande zombi, ni ukuvuga guverinoma y’u Rwanda niya Congo bigaragara ku buryo budashidikanywaho ko ubutegetsi bwa FPR buyoboye u Rwanda butajya bwubahiriza na rimwe ibiba byumvikanyweho, nta mategeko bwubahiriza yaba ayabwo mu gihugu yaba n’amategeko mpuzamahanga, bukaba kandi butajya bushyira mu ngiro ibyo bwiyemeje mu mishyikirano;

3. Hagaragara ikinyuranyo gikomeye hagati y’impande zombi. Mu by’ukuri niba igihugu cya RDCongo kiyemeje kuganira na M23 ndetse kikaniyemeza kurandura umutwe wa FDLR, uruhande rw’u Rwanda ni nkaho nta na kimwe rwiyemeje gifatika, kuko rwakomeje guhakana ko nta basirikare barwo bari mu mirwano muri RDCongo. Nyamara raporo nyinshi mpuzamahanga zidashidikanywaho n’ibimenyetso bifatika nk’amafoto yafashwe n’ibyogajuru yerekana abasirikare b’u Rwanda binjira muri Congo. Ni gute rero wavugako uzacyura abasirikare bawe kandi utanemerako ubafiteyo? Ese ubwo bajya mu mishyikirano nka nde? Bashyikirana iki?

4. Inshingano mufite nk’umuhuza wagenwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika ziraremereye. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dore ko amasengesho n’amaso y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ab’akarere kose ari mwebwe arangamiye. Murasabwa gutanga icyizere, cyane cyane ku ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo kwubahiriza ibyo yiyemeje n’ingamba zifatika zo kubishyira mu bikorwa;

Ngiyo impamvu, mu rwego rwo gushakisha amahoro arambye mu karere kose k’ibiyaga bigari muri Afrika, turabashishikariza ibi bikurikira :

A. Gusaba Kigali gukura abasirikare bayo ku butaka bwa RDCongo nta mananiza namwe bashyizeho;
B. Gusaba Kigali kwambura intwaro abarwanyi ba M23 no kujya aho bateganyirijwe;
C. Gusaba Kigali gutangira ibiganiro n’umutwe wa FDLR ariwo muti nyawo uzazana amahoro arambye. Ahangaha, MRD – Muvoma ya Rubanda yiteguye kuba yafasha kubahuza mwe ubwanyu na FDLR ndetse no ku rundi ruhande guhuza guverinoma y’u Rwanda na FDLR;
D. Gusaba Kinshasa gusobanura impamvu zifatika zituma itakaza ikizere muri iyi mishyikirano.

Mu gihe tugitegereje ubushishozi muzakirana ubu butumwa tubasabye, Nyakubahwa Bwana Perezida wa Repubulika, kwakirana umutima mwiza iyi mpuruza yacu.

Bikorewe i Washington DC
Kuwa 18 Nzeli 2024

Madame Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD

Bimenyeshejwe:

– Perezida wa RDCongo
– Perezida wa Tanzania
– Perezida w’u Burundi
– Perezida wa Afurika y’Epfo
– Perezida wa Malawi
– Perezida wa Zambia
– Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa
– Umunyamabanga Mukuru wa LONI

Be the first to comment

Leave a Reply