U RWANDA MU MIGAMBI MIBISHA YO KWIGARURIRA UBUTAKA MU BINDI BIHUGU

KURI BA NYAKUBAHWA ABAKURU B’IBIHUGU BIHANA IMBIBI NA RD CONGO

Impamvu: KUBABURIRA KU MIGAMBI MIBISHA YA KIGALI
IBARUWA IFUNGUYE

Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu,

– Dushingiye ku butaka bungana na hegitari 10.000 guverinoma ya Zambiya iherutse kugabira guverinoma y’u Rwanda kuwa 22 Nyakanga 2024  bigendeye ku masezerano yashyizweho umukono muri 2022 ubwo Paul Kagame yasuraga igihugu cya Zambiya akakirwa na mugenzi we Hakainde Hichelema;

–  Dushingiye ku butaka bwa hegitari 12.000 guverinoma ya Congo Brazaville yagabiye guverinoma y’u Rwanda ku wa 12 Mata 2022  ubwo butaka bukaba buherereye mu bice 3 binyuranye, ariko kimwe kikaba giherereye i Brazaville ahegeranya n’umurwa wa Kinshasa ho muri RDCongo;

– Dushingiye ku gikorwa cya prézida wa Centrafrika Faustin Archange Touadera cyo kuwa 26 Nzeri 2022 giha ubwenegihugu abarenga 500 bakomoka mu Rwanda biganjemo ahanini abasirikare bari mu butumwa muri icyo gihugu, ibi bikaba nta kintu na kimwe cyashingiweho;

– Dushingiye ku mishyikirano ikomeje hagati ya guverinoma ya Sudani y’amajyepfo n’u Rwanda kugirango u Rwanda rugabirwe ubutaka n’icyo gihugu;

– Dushingiye ku butaka bunyuranye leta ya Mozambique yahaye u Rwanda kuva mu 2022 buherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba muri CABO DELGADO, ubutaka bwashyizwemo ibigo n’ibikorwa bya gisirikare ndetse n’ibigo by’ubucuruzi biyoborwa na Crystal Venture ya Paul Kagame;

– Dushingiye ku masezerano yasinywe kuwa 16 Mata 2022 hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’iya Angola yerekeranye n’iterambere mu by’ubuhinzi n’ubworozi;

– Dushingiye ku masezerano y’ubuhahirane butagira imipaka hagati ya COMESA, EAC na SADC yatangiye kuwa 25 Nyakanga 2024;

– Dushingiye kandi cyane cyane ku ntambara u Rwanda rwashoje mu burasirazuba bwa RD Congo rwihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23;  intambara yacuze amarira n’imiborogo mu baturage b’abasivili nkuko raporo ziheruka gusohoka za LONU n’izasohowe n’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi zibiva imuzi n’imuzingo  izo ntambara zikaba zimaze guhitana miliyoni zisaga 15 z’abaturage abandi zikabasiga iheruheru banamye ku gasozi;

Twebwe abagize Muvoma y’abanyarwanda baharanira Repubulika na Demokarasi ( MRD)- Muvoma ya Rubanda, ikaba urubuga rwa politiki rugamije kandi rwiyemeje kurandura icyitwa akarengane cyose, agacinyizo, ibikorwa bibangamiye inyokomuntu n’ibikorwa bya kinyamaswa byaranze ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR iyobowe na Paul Kagame; ubwo butegetsi bukaba bumaze imyaka igera kuri 30 buyoboye u Rwanda ; duhagurukiye kubagezaho ibyo tubona mu bushishozi bwacu bikurikira:

1. Kuva aho umutwe wa M23 ukubitiwe inshuro ugatsindwa muri 2013, umucurabwenge akaba mu by’ukuri na nyirawo Paul Kagame abifashijwemo n’abamutera inkunga mu rwego mpuzamahanga, bize neza ubundi buryo bakoresha kugirango bagabe ibitero by’intambara kuri RD Congo: kugabirwa ubutaka no kubushyiramo ibikorwa bya gisirikare kabone n’iyo byakwitirirwa ikindi nk’ubuhinzi cyangwa ubworozi, ibi bigakorwa mu bihugu bihana imbibi na RDCongo, ibihugu byahiswemo nk’uburyo rwose bunoze cyane cyane hagendeweko RDCongo ari igihugu kinini cyane, ikindi umurwa mukuru wa Kinshasa ukaba uri kure cyane y’u Rwanda. Uburyo bwakoreshejwe ni ugushaka uko bagaba ibitero kuri RDCongo banyuze mu bihugu bihana imbibi nayo.

Turaburira cyane cyane perezida wa Zambiya Hichelima; imfashanyo ya toni 1000 z’ibigori uherutse guhabwa yaba ifite gaciro ki ku buryo wakwemerako igihugu cyawe gikoreshwa nk’icyanzu cyo gutera no guhungabanya abaturanyi bawe ba RDCongo? Waba se witeguye kwirengera ingaruka ibyo bizagira kuba icyambu cyo guhungabanya umutekano w’abaturanyi bawe.
Ikindi kiduhangayikishije ni umutekano w’impunzi z’abanyarwanda ziba mu nkambi za Mahema na Muyukwayukwe; waba se uzishima igihe itsinda ry’inzobere mu bwicanyi za Paul Kagame zatangiye gucura inkumbi muri izo mpunzi zaje ziguhungiyeho nk’uko bikorwa muri Mozambike, Malawi na Afrika y’epfo.

2. Muri uwo murongo kandi wo gutera RDCongo,  igihugu cya Congo Brazaville nicyo kizakoreshwa by’umwihariko, cyane cyane ko Kinshassa na Brazaville ari imwe mu migi mikuru y’ibihugu yegeranye cyane. Tubahaye iyi mpuruza ku butaka bwahawe u Rwanda byizweho neza buherereye mu mujyi wa Brazaville hakaba ku nkike z’umugezi wa Congo. Ubwo butaka bukaba bwitegeye neza ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kinshassa-Ndjili, giherereye muri komini ya Nsele hafi ya Pool Malebo.
Niba mubyibuka neza, abakomando ba Paul Kagame ku mategeko ye bwite bahanuye mu gikorwa cy’iterabwoba indege yari itwaye abakuru b’ibihugu 2  Habyarimana Juvenal w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Mukaba muzi inshuro nyinshi Kagame yagaragaje inyota mbi yo gushaka guhitana Félix Antoine Tshisekedi umukuru w’igihugu cya RDCongo.  Murabona rero bitagoye ikigamijwe gukorerwa kuri ubwo butaka bwa Brazaville ahitegeye neza neza ikibuga cy’indege cya Ndjili.

Turaburira by’umwihariko perezida wa Congo Brazaville ariwe Denis Sassou Nguesso, guha ubutaka nkubwo abashoye intambara kuri RDCongo si ubugambanyi bukomeye ku bavandimwe banyu b’amagara ntunsige, abaturanyi musangiye gupfa no gukira. Umuntu yakwibaza byinshi byihishe inyuma y’uku kugabirwa ubu butaka. Nyakubahwa perezida reka dushimire bamwe mu baturage b’impirimbanyi batahwemye kurwanya iki cyemezo cyane cyane aho bamenyeye umugambi ubyihishe inyuma.

3. Ku bikorwa by’ubutasi n’ibindi bikorwa byimbitse,  leta ya RDCONGO n’ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi bwaba ubwa gisivili n’ubwa gisirikare bwaracengewe cyane n’abantu ba Paul Kagame. Iyo tubonye ibiri kuba bitwibutsa uburyo Paul Kagame mu myaka ya 1993 yacengeye inzego zose za Prezida Juvenal Habyarimana kugeza azihungabanyije akanazirindimura. FPR mu ibanga rikomeye yari yarinjije amatsinda y’aba komando bafite intwaro mu gihugu cy’u Rwanda, abo nibo bacengeye mu mutwe w’interahamwe no kugera mu buyobozi bwawo, nibo batije umurindi n’ubukana jenoside y’abanyarwanda. Muri icyo gihe abambari ba Kagame bateraga hejuru ku ma radio byose babigereka ku butegetsi bwa Habyarimana. Nonese sibyo turi kubona mu Burasirazuba bwa RDCONGO nubwo rimwe na rimwe bibatamaza bakamwara nkuko byagaragaye muri Kishishe.

Aha rero reka tuburire na perezida wa Centrafrika  Faustin Archange Tuadara. Abanyarwanda bagera kuri 500 wowe ubwawe wihereye ubwenegihugu nta tegeko na rimwe ugendeyeho hashize hafi imyaka 2, Nyakubahwa perezida aba babereyeho kugucengera, kugutata gusahura igihugu cyawe ndetse no gutegura igitero simusiga ku baturanyi bawe ba RDCongo. Ndetse twe twahamya tudashidikanyako ubungubu nk’uko tuzi neza uko abo bantu bacengera ntibakiri amagana uzi ahubwo ni ibihumbi by’abasilikare biteguye kugaba igitero kuri RDCongo.  Ese wowe ubwawe ririya cumbi ufite mu mujyi wa Kigali rwagati n’ibirimo byose, urabona atari akagozi wiziritse ku ijosi, Nyakubahwa. Waba se witeguye kuzashimishwa no kwirengera ingaruka zose umunsi abo banyagihugu bawe bashya igihe bazaba bijanditse mu bikorwa byo guteza umutekano mucye i Kinshassa niba bataranatangiye kubikora kera?

Duhereye kubyo tumaze kwerekana byose MRD irabatangariza ibi bikurikira:

1. Abakuru b’ibihugu baburiwe haruguru barasabwa kwisubiraho no kongera ubushishozi ku manyanga n’ubucabiranya bya Paul Kagame uri gukoresha uburyo bwose ngo anyure ku butaka bwanyu no mu butegetsi  abone uko agaba ibitero kuri Kinshassa;

2. Ku bakuru bose b’ibihugu bikikije RDCongo kurushaho kuba maso no gushishoza ku buhendabana Kagame abashukisha agamije, mu buryo buhishe, uko yagera muri RDCONGO ngo ateze imidugararo muri icyo gihugu, bizagire ingaruka zikomeye ku baturage;

3. Kuri perezida Félix Antoine Tshisekedi n’ibyegera bye, barasabwa kongera ubushishozi no kuba babaza bamwe mu baturanyi babo icyo umubano Kagame agenda agirana nabo ugamije kandiko uteye amakenga. Bakagombye gukurikiza amahame mpuzamahanga bakamagana ibyo bikorwa bigamije gukurura urunturuntu n’inzangano bikozwe n’ibihugu bituranyi bishaka korohereza Paul Kagame mu bikorwa bye bya kinyamaswa ku butaka bwa RDCongo. 

Tubasabye, Nyakubahwa Umukuru w’igihugu, kwakirana umutima mwiza iyi mpuruza yacu.

Bikorewe i Washington DC
Kuwa gatatu 01 Kanama 2024


Mme Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD

Bimenyeshejwe:
– Président wa RDC
– Présidente wa Tanzanie
– Président w’u Burundi
– Président wa Ouganda
– Président wa Angola
– Président wa Zambie
– Président wa Centre Afrique
– Président wa Mozambique
– President wa Congo Brazav
– Président wa Soudan du Sud
– Président wa Malawi

Be the first to comment

Leave a Reply