Twanze Gutegekwa n’Abanyamahanga

Banyarwanda Banyarwandakazi,

Mu gihe igihugu cy’u Rwanda cyugarijwe n’ibibazo by’ingutu birimo  ibibazo by’inzara, ubushomeri, ubukene, intambara n’ibindi Muvoma iharanira Repubulika n’a Demukarasi  MRD ifashe iya mbere kubasuhuza, kubahumuriza no kubazanira ikizere kandi irabakangurira kuba maso maze mugahaguruka kugirango twese hamwe tubonere umuti ibi bibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda.

  • Biratangaje kubonako mu gihugu cy’urwanda aho ubushomeri burenze 60%, abategetsi b’u Rwanda bakomeje gufata imyanzuro ikomeza koreka u Rwanda n’Abanyarwanda aho kubazanzamura.
  • Uyu munsi cyane cyane turibanda ku itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaministri ryo ku wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, aho mu nama y’aba ministre bemeje ko Dr Lassina Zerbo ahabwa umwanya wa Energy Advisor and Member of the Strategy and Policy Council (SPC) – [Umujyanama w’ingufu akaba n’umwe mu bagize Inama ishinzwe ingamba na politiki (SPC)]; uyu mwanya ukaba wari warahawe umukobwa wa Kagame mu kumutegurira kuzima Kalinga nkuko benshi babivuga. Tukaba twakwibaza aho uyu mukobwa yerekejwe n’ibyo yaba arimo gutegurirwa noneho.

Reka tubibutseko mbere yo guhabwa uyu mwanya, inama y’ Abaminisitiri yigeze guterana mu kwezi kwa 10, 2021, ikaza kwemeza abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), barimo Umunya- Burkina Faso, Dr Lassina Zerbo.

  • Tugarutse kuri uyu mwanya Dr Zerbo yawuhawe ari umunyamahanga kavukire wo mu gihugu cya Burkina Faso, wari umaze guhirikwa ku butegetsi aho yari Ministri w’Intebe, kuko abanyagihugu be babonyeko ntacyo yari abagejejeho bityo bamukuraho ku ngufu kandi nyuma ye amavugururwa ashimishije ari gukorwa mu gihugu cye twese turayabona. Uwo muntu wakuwe ku ngufu ku gihugu cye, agatabwa hanze ni iki gituma Abanyarwanda bajya kumutoragura, azaniye Abanyarwanda iki?
  • Ikindi kandi, uyu mugabo Lassana Zerbo akiri ministre w’intebe wa Bourkina Faso, bivugwako yari yarazengereje ubuyobozi bwa kiriya gihugu kubera inyungu z’Abafaransa akoreraga mpatsibihugu.

Ese Leta y’u Rwanda yaba igikorera Abanyarwanda cyangwa irakorera abanyamahanga. Ese iracyitaye ku Banyarwanda cyangwa yaba ikomeje gukorera no gushimisha ba Mpatsibihugu?

Ese iyi Leta ya Kagame, ni umuturage ku isonga cyangwa ishyize imbere umunyamahanga?

Ese nkuko Umwamikazi Esiteri yabavuze muri Bibiliya ati “Jyewe na bene wacu twaragurishijwe kugirango turimburwe, twicwe kandi dutsembwe,” aho ntibibaye impamo ko Abanyarwanda barimo bagurishwa mu ibanga?

Niba nta Munyarwanda n’umwe uhari ushoboye wo gukora ako kazi  wenda byakumvikana gushaka umunyamahanga, kandi nawe atari ubonetse wese. Ni ibintu byagombwa kwigwaho bikemezwa n’inteko ishingamategeko nubwo nayo tuziko ari baringa, ibyemezo byose bifatwa na Kagame, iyo nteko nayo ikaba ari iye aho kuba intumwa za Rubanda. Ngaho se nibahaguruke bavugire Rubanda irimo gusuzugurwa aka kageni.

Ese aho Abanyarwanda baba baziko uyu Munyamahanga azahembwa amafranga avuye mu misoro yabo batanga biyushye akuya? Kandi ko mu gukora ako kazi, azazana umuryango we noneho bose bagatungwa n’ imisoro iturutse mu mitsi y’abanyarwanda, ikindi ayo mafranga akazajya gushorwa mu gihugu cye.Kandi Banyarwanda, mwibukeko abanyamahanga bahembwa akayabo.

Ni gute mu myaka 30 FPR imaze ku butegetsi, yaba yarananiwe kwigisha , gutegura no kuzamura intiti zizewe zakora muri perezidansi kuburyo u Rwanda rujya kuzana abanyamahanga gukora nkaho abanyarwanda babuze ubwenge? Uyu mwanya se habuze umunyarwanda ufite ubumenyi nkubwe? Niyo se yabura habuze nibuze uwo baha training agahugurwa agahabwa uwo mwanya agasuzuguro kakavaho?

Ibi kandi bije bikurikiye ba barimu 500 bakuye ngo muri Zimbabwe ngo baje kwigisha. Ese baba barananiwe? Ese aho ibi byose si ibimenyetso byerekana ko uburezi mu rwanda bwazambye?  Nyamara ibimenyetso birivugira!

U RWANDA NI IGIHUGU GIKENYE

Si ibanga, igihugu cy’u Rwanda ni igihugu kiri mu bya mbere bikennye ku isi. Mu kiganiro cyasohowe kuri radio yo mu budage DW ku italiki ya 29, Gicurasi 2024, Ambassadeur wa Union Europeene ( Umuryango w’ubumwe bw’uburayi) yatangajeko 80% by’amabuye yagaciro yagurishijwe n’u Rwanda ari ayibwe muri Congo. Ngo ibyo akaba yabivuze hakurikijwe raporo z’imiryango yigenga yakoze ubushakashatsi. Bityo ukuyeho amabuye Kagame asahura muri Congo, biragaragarako u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bikennye ku isi. Ni gute igihugu nkicyo gikennye kijya guteze imbere umunyamahanga aho guteza imbere umunyarwanda?

Mu gihugu gifite ubushomeri burenze 60%, ni gute aho guha akazi abanyarwanda b’abashomeri, aho kubashyira imbere mu guhabwa imyanya y’imena ahubwo iriya ngoma ya Kagame ifata iyo myanya ikayiha abanyamahanga?

ICYO BIVUZE

Ubutegetsi bwa Karinga burananiwe, nta bisubizo bufitiye ibibazo byugarije Abanyarwanda. Ubu butegetsi bwa Karinga bwarashiriwe kugera aho buri gusaba uwo bwimye!

Umutekano w’Abanyarwanda ntabwo ukizewe. Iyo abanyamahanga bahawe imyaka y’imena muri perezidansi, bacengera igihugu, umutekano w’abanyaranda ntushobora guhamya ko wizewe.

Ikindi kandi, guha imyanya nkiriya abanyamahanga ni ugusuzugura Abanyarwanda. Kagame akomeje kugaragaza ko ibyo yavuze aribyo, ko Abanyarwanda ari ibifobagane mu maso ye koko! Ko ntawo kwizerwa uhari. Dore ko ngo yabuze n’umusimbura akaba ashaka kuzavanwaho n’urupfu.

Iri ni igurishwa rya gakondo y’Abanyarwanda. Ibi ni uguteze cyamunara igihugu. Byanze bikunze hari umugambi mubi ubiri inyuma.

Bityo,

  • MRD yamaganye igurishwa rya gakondo y’Abanyarwanda
  • MRD ihamagariye Abanyarwanda guhaguruka nkumuntu umwe bakarwanya iki kintu
  • Twamaganye igurishwa ry’igihugu, kandi dukanguriye Abanyarwanda tubabwirako igihugu cy’u Rwanda ari icy’Abanyarwanda mbere ya bose, na mbere ya byose.

Imana idukize ingoma kalinga! Rubanda ku isonga!

Murakoze.

Be the first to comment

Leave a Reply