IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE NYAKUBAHWA FELIX ANTOINE TSHISEKEDI N’ABATURAGE BA CONGO

Ntimugwe mu mutego w’umwanzi!” Ngubwo ubutumwa Muvoma y’Abanyarwanda iharanira Repubulika na Demokarasi ibazaniye ubu, igendeye ku bunararibonye yakuye ku ntambara yashojwe ku Rwanda muri 1990.

Nyakubahwa Bwana Umukuru w’Igihugu,
Bavandimwe baturage bigenga ba Congo,

Iyo twitegereje ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cyanyu mukunda, cyane cyane mu migi, by’umwihariko umujyi mukuru wa Goma; bihita bitwereka ko Kagame n’abasirikare be ba RDF bongeye gukoresha ibikorwa nkibyo bakoze mu Rwanda kugirango baruhindure igihugu kitagira ba nyiracyo, bikarangira bakigaruriye hejuru y’imivu y’amaraso.

Ibitero murimo kugabwaho muri iyi minsi na Kagame-RDF-M23, twabiciyemo kuva ku ya 1 Ukwakira 1990, igihe FPR yatangizaga intambara ku Rwanda. Turibuka neza ko iyi ntambara yayogoje igihugu cyacu kugeza ibayemo ubwicanyi bwakwiriye mu gihugu cyose butijwe umurindi na FPR, ifashijwe n’igihugu cya Uganda.
Nyuma y’uko bari bakwiye imishwaro batsinzwe mu kwakira 1990, baje kongera kwisuganya guhera muri Mutarama 1991 batangira kugaba ibitero bakoresheje intambara ya kinyeshyamba y’ibitero shuma; ibi bakabivanga no gukorera abaturage ibikorwa bya kinyamaswa nkuko barimo kubikora i Goma ubu. Bakibanda cyane cyane ku bajijutse barimo abarimu, abayobozi ndetse n’abacuruzi bakomeye. Hamwe n’ibyo bikorwa niko bakwizaga amakuru y’ibihuha aribyo byashegeshe ubumwe n’umutekano by’igihugu cyane cyane by’umwihariko bikagira ingaruka zikomeye kuri morale y’ingabo z’igihugu FAR zari ku rugamba.

Mu rwego rwa politiki na dipolomasi, abavugizi ba FPR ndetse n’abaterankunga babo bakomeje kujujubya perezida Habyarimana Yuvenali bigeza aho bamusabira ibihano byo kumuhagarikira kugura intwaro. Ibi byamubujije ubushobozi bwose bwo kurengera igihugu cy’u Rwanda kandi rwari rwaratewe n’ingabo ziturutse hanze zahabwaga inkunga ikenewe, yaba amafranga yaba ibikoresho, bakabihabwa n’igihugu cya Uganda ndetse n’ibindi bihugu by’amahanga bibashyigikiye. Umugambi wabo wari uko izo ngabo z’inyeshyamba zigarurira u Rwanda hanyuma bikababera inzira yo gufata Congo kugirango babasahure imitungo kamere yayo. FPR yaje kwitabirira ibiganiro by’amahoro, nyamara ibikoresha mu buryo bwayo bwitwa  KUGANIRA no KURWANA  ( talk and fight). Mu gihe baganira akaba aribwo bisuganya bakagaba ibindi bitero, bagakora ibikorwa by’ubwiyahuzi bihoraho bikitirirwa guverinoma y’u Rwanda. Ngirango ibi nabyo mwarabibonye aho kugeza ubu RDF-M23 yanze kuyoboka imyanzuro ya Luanda na Nairobi ahubwo igakaza ibitero. Nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha kuwa 4 Kanama 1994, Kagame yacengeje ibihumbi n’ibihumbi by’abakomando mu Rwanda, aba bagiye bivanga mu Nterahamwe mbere yo gutangiza ubwicanyi. Igikorwa cy’imbarutso kidashidikanywaho cyakozwe na Kagame ni ukwica umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Habyarimana Yuvenali wari kumwe na Sipiriyani Ntaryamira umukuru w’igihugu cy’u Burundi, mu gikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege yari ibatwaye mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Ibi bikaba aribyo byabaye imbarutso ya jenoside nyarwanda.

Bityo rero, nk’uko byagenze mu gihugu cyacu, ibikorwa biri kuba mu Burasirazuba bw’igihugu cyanyu, bikozwe n’ababateye, bikubiye muri ubu buryo butatu bukurikira bukoreshwa na RDF-M23:

1. Kwiyoberanya, bakiyambika imyambaro y’ingabo za Congo FRDC,  iya Monusco n’iyindi mitwe iri kurwanira muri Congo. Kwiyoberanya bisanisha cyangwa biyita abarwanyi ba Wazalendo kugirango bakore ibikorwa bya kinyamaswa mu baturage. Icyo bagamije ni ukwanduza isura y’abanyagihugu bahagurukiye kwirwanaho no guhashya umwanzi. Ikindi babikoresha mu butasi bakoresheje ingabo za RDF zamaze gucengera igihugu ndetse n’abadamu cyangwa abakobwa b’indaya babitojwe boherejwe mu butumwa bwo kuneka bagatanga amakuru yose y’uburyo ingabo za Congo ziri gutegura no gukora urugamba.

2. Icya kabiri ni ugukoresha itangazamakuru bashyiraho amatsinda arwanira ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyobya imyumvire myiza y’abaturage ba Congo n’Umuryango Mpuzamahanga. Iyo ntambara y’itangazamakuru inashyigikirwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu karere n’ibyo mu mahanga bizwiho kwakira indonke bahabwa na Kagame n’abambari be.

3. Mu gice cya gatatu, tuhabona intambara ya politiki na dipolimasi, kugirango babeshye abafata ibyemezo muri iyi si. Bashakako barebwa neza kandi bagahabwa imfashanyo. Ubu se ntidutangazwa n’ukuntu bamwe mu bavuga rikijyana muri Afrika no ku isi ubu barimo gushyigikira igikorwa cy’u Rwanda rwa Kagame cyo gutera igihugu cyanyu no gushaka kukigarurira.

Nyakubahwa Bwana Mukuru w’igihugu, bavandimwe bacu b’abakongomani;

Muri iki gihe isi yibasiwe n’amakimbirane akomeye mu mpande ebyili: Ku ruhande rumwe, intambara ya Rusiya-Ukirene ; ku rundi, iya Isiraheli-Palesitina/Iran. Ingaruka zazo ni nyinshi cyane kandi zihangayikishije isi. Hakabura rero umwanya wo gushishoza bihagije wo kuvangura ibiri UKURI n’ IKINYOMA cyangwa kumenya kuvumbura ibirura byihishe mu rwuri.

Tugendeye kubyo tumaze kuvuga twabashishikariza ibi bikurikira:

1. Gutoza no gushishikariza abaturage banyu kumenya neza intambara murimo, bakamenya kuvumbura amayeli yose akoreshwa n’umwanzi RDF-M23 kugirango bititirirwa abanyagihigu ba Wazalendo. Kuko ibyo bikorwa bibi birimo birakorwa hirya no hino mu gihugu, bigaragaramo akaboko ka Kigali ku bazi uko basanzwe bakora.

2. Abayobozi b’ingabo ziri ku rugamba n’abo mu rwego rwa gisivili bagomba guhabwa amahugurwa kandi bagashishikarizwa kumenya amanyanga ya RDF-M23 kugirango badakomeza kugwa mu mutego w’umwanzi nkuko birimo kugaraga muri iyi minsi.

Turishimira by’umwihariko ko kugeza ubu abayobozi ba gisivili na gisilikare bakomeye ku bumwe kandi bagakora uko bashoboye bakirinda kugwa mu mitego bakomeza gutegwa na RDF-M23 cyane cyane iy’isubiranamo ry’amoko. Turabashishikariza gukomeza uwo murongo.

Nyakubahwa bwana Mukuru w’Igihugu,  bavandimwe bacu baturage bigenga ba Congo; intambara murimo yo gukomera ku busugire bw’igihugu cyanyu ni intambara ya ngombwa. Turi ku ruhande rwanyu, twifatanyije namwe kugirango dushyire iherezo kuri iyi ntambara yo kwiba umutungo kamere wanyu imaze kurambirana.

Hubahwe abaturage ba Congo yigenga !
Hubahwe abamennye amaraso yabo baharanira amahoro muri Congo !
Harakabaho Congo yunze ubumwe !
Harakabaho Urukundo, ubuvandimwe n’ubufatanye hagati y’abavandimwe ba Congo n’u Rwanda ! 

Bikorewe i Washington, DC taliki ya 24 Mata, 2024



Mme Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD

Be the first to comment

Leave a Reply