Kuki italiki ya 06 Mata atariyo yizihizwaho isabukuru ya jenoside ?

Mu ijoro ry’uwa 06 Mata 1994, abaperezida babibili b’abahutu, Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi, barishwe ubwo indege ya Perezida w’u Rwanda yahanurwaga hafi y’urugo rwe i Kigali. Abari muli iyo ndege bose baguye muli icyo gikorwa cy’iterabwoba. Kugeza uno munsi, nta muntu urahamwa n’icyo gikorwa ruvumwa. Nyamara muli iryo joro, mu murwa mukuru Kigali, abantu b’ibibikomerewa b’Abatutsi n’Abahutu bari mu mashyaka ahanganye na Leta barahotowe, ari naho jenoside y’i Rwanda yatangiriye.

Leta yashyize kuwa 07 Mata italiki yo kwibuka jenoside nyarwanda buri mwaka. Mu gihugu, birabujijwe kwibuka abishwe taliki ya 06 Mata kandi hagize umunyamakuru wiha gutangaza ibyabaye kuli iyo taliki cyangwa kugira icyo abivugaho arabihanirwa bikomeye kuko itegeko ribibuza. Nyamara, raporo y’umuryamgo uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, ivuga ko “Habyarimana yapfuye taliki ya 06 Mata 1994, ubwo indege yari imukuye i Dar Es Salaam yaraswaga. Yari yagiye mu nama n’abandi bakuru b’ibihugu aho yagombaga kwemera ishyirwaho rya Leta y’inzibacyuho yaguye. Perezida w’u Burundi, Sipiriyani Ntaryamira, nawe bari babanye muli iyo nama, yari yahisemo gutahuka mu mu ndege ya mugenzi we Habyarimana aho gutahuka mu ye bwite. Nawe yaguye muli iyo ndege, kimwe na Jenerali Nsabimana wari Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bapfana n’abandi bayobozi bari bazindukanye. Mu gihe indege yari itangiye kumanuka yerekeza hasi, nibwo yahuye n’ikibatsi cy’ibisasu byo mu bwoko bwa misile byarasiwe ahantu hegereye ikibuga cy’indege cya Kanombe.”

Italiki y’isabukuru ya jenoside nyarwanda Leta y’u Rwanda yayishyize kuli 07 Mata; aha rero buri wese yakwibaza ati ese kuki italiki yahiswemo atari 06 Mata. Mu by’ukuli, ihitwamo ry’italiki ya 07 Mata riri mu itoba-mateka rikaba kandi no mu mugambi ugayitse wa Kagame na FPR ye wa kwitarutsa uruhare rwabo mu makuba akomeye yagwiriye abanyarwanda. Nta n’umwe ugishidikanya ko iyicwa rya Perezida Habyarimana ari ryo ryabaye imbarutso ya jenoside nyarwanda. Kuba Pahulo Kagame n’intagondwa za FPR barahisemo gutegura no gushyira mu ngiro icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba imbarutso y’itsembabwoko ryibasiye abanyarwanda bahuje ubwoko, ibyo ubwabyo ni agahomamunwa ndetse ni ishyano ritavugwa.

Ijoro ry’uwa 06 Mata ryabaye rirerire cyane. Ni muli iryo joro uwari Minisitiri w’Intebe, Agata Uwilingiyimana, hamwe n’izindi mena z’abatutsi n’abahutu bari muli opozisiyo bishwe mu bitero byakomeje kugirwa urujijo na benshi muli iyi si. Nyamara abanyarwanda bari mu gihugu icyo gihe bo bazi neza ko ibyo bitero byakozwe na FPR-Inkotanyi, kuko yari yaranyegeje mu gihugu hose ibico by’abicanyi ruharwa bari banamaze igihe bakindagura imena z’abahutu. FPR yari yaramaze guhamya ibirindiro byayo yinjiza mu ibanga intwaro n’abarwanyi ibihumbi mu mujyi wa Kigali biyongeraga ku basilikare 600 bari barazanywe i Kigali byemejwe n’amasezerano ya Arusha. FPR kandi yari ifite amatsinda amagana n’amagana y’ibisumizi mu gihugu hose. Minisitiri Landoalidi Ndasingwa, umututsi wari mukuru w’umugore wamamaye Luwiza Mushikiwabo (ubu ni Umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’abavuga ururimi rw’igifaransa), yabaye umwe mu bazize jenoside muli iryo joro, kandi yishwe na FPR nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya benshi harimo n’intohozi z’abanyamakuru uri ku isonga akaba Judi River.

Iyo hatabaho iyicwa rya Perezida Habyarimana kuli 06 Mata 1994, jenoside nyarwanda ntabwo iba yarabaye. Birumvikana neza rero ko italiki ya 06 Mata idashobora kwizihizwa n’abanzi b’amahoro bazi neza ko iyicwa rya Perezida Habyarimana, igikorwa bagambiriye bakagishyira mu ngiro, ari cyo cyabaye imbarutso ya jenoside.

Washington D.C -02 Mata, 2024
Ubunyamabanga Bukuru bwa MRD

Be the first to comment

Leave a Reply