Kuri Bwana Bart De Wever
Minisitiri w’intebe w’ubwami bw’Ububiligi
16 Rue de la Loi, 1000 Bruxelles, Belgique
Impamvu : Abanyarwanda batavuga rumwe na leta bitandukanyije n’ubutegetsi bwa Kigali, kandi barashimangira ubufatanye bw’amateka maremare bubahuza n’igihugu cy’Ububiligi, bakaba biyemeje gukomeza kwimakaza uwo mubano mwiza.
Nyakubahwa Minisitiri w’intebe,
Muvoma ya Rubanda iharanira Repubulika na Demokarasi mu Rwanda ( MRD), ikaba ihuriyemo abafite amatwara ya repubulika na demokarasi batavuga rumwe n’ubutegetsi; izinduwe no kubagaragariza impungenge itewe n’iterabwoba rihoraho Paul Kagame ari gushyira ku gihugu cy’Ububiligi.
Ibyo byemezo bigayitse byinjira mu mugambi muremure w’iterabwoba Kagame ashyira ku bihugu cyangwa imiryango yose igaragaje gushakira u Rwanda ibisubizo binyuze mu mahoro, binyuranyije n’intambara Kagame adahwema gukongeza no gutiza umurindi mu karere kose k’ibiyaga bigari bya Afurika.
Kuwa 16 Werurwe 2025, mu mbwirwaruhame yavugiye imbere y’intoranywa yari yahurije i Kigali muri BK-Arena; Paul Kagame yongeye kuvuga amagambo yo kwishongora no kwibasira igihugu cy’Ububiligi ndetse n’ibindi bihugu agaya imitegekere yabyo, dore ko yumvako ariwe mutegetsi wenyine w’ikirangirire, byahe byo kajya. Iyo mbwirwaruhame yinjira mu bikorwa bye byo gutera ubwoba, gukanga yikangata, yikunkumura kandi yishongora imbere y’abamwumva nkuko asanzwe abigenza mu magambo ye. Ibi bikaba biterwa nuko abantu bose bamaze kumuca amazi no kumuha akato mu rwego mpuzamahanga.
Kuwa 17 Werurwe 2025, u Rwanda ( Kagame) rwafashe icyemezo gihubukiweho kandi kigayitse cyo guhagarika umubano n’igihugu cy’Ububiligi. Iki cyemezo kerekana kandi ko ubutegetsi bwa Kigali butabanje gupima ingaruka icyo cyemezo kizagira ku buzima bw’Abanyarwanda; doreko baba batanabanje kubagisha inama cyangwa kubamenyesha, babibatura hejuru kandi aribo bizagiraho ingaruka zikomeye.
Mu myaka isaga 30 ishize, u Rwanda ruyobowe n’ishyaka FPR Inkotanyi, rirangwa no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga, n’amahame y’ubusugire bw’ibindi bihugu, Kagame yakoresheje uburyo bwa kinyamaswa kugirango ashimangire ubutegetsi bwe, ahotora bigambiwe abatavuga rumwe nawe cyangwa abo adashaka, arigisa abantu, abandi akabatera ubwoba hejuru yibyo bagatanga amakuru yuzuye ibinyoma. Ubwo buryo bwo gutegekesha igitugu kirengeje urugero byatumye ahindura u Rwanda nk’akarima ke bwite; aho akora icyo ashaka akica agakiza. Abanyarwanda bakaba bakoreshwa nk’ibimashini bibereyeho gukorera we n’umuryango we, nkuko byahozeho ku ngoma y’abasekuru be b’abami. Icyemezo cyafashwe n’uruhande rumwe cyo guhagarika ubufatanye n’ubutwererane n’igihugu cy’Ububiligi cyerekana isura nyayo y’iyo ngoma y’igitugu. Umuyobozi ushyira mu gaciro kandi utekereza abaturage ashinzwe yashoboraga kubanza gupima ingaruka zikomeye icyo cyemezo kizagira mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ubukungu muri rusange. Ariko Kagame ashyigikiwe n’abamukingira ikibaba aziko we ubwe nta ngaruka bizamugiraho; ahubwo ikiguzi cyose n’imisaraba yose izikorerwa n’abaturage b’inzirakarengane b’u Rwanda batanazi iyo biva n’iyo bijya.
Nubwo ariko hagaragara iyi mishyamirano; twebwe abaturage b’u Rwanda turagira ngo tubagaragarize umutima ushima ibyiza twagejejweho n’igihugu cy’ububiligi. Amateka duhuriyeho abitse ubukungu bwinshi kandi arenze kure ibyifuzo by’umuntu umwe uharanira inyungu ze bwite gusa. Ntabwo twakwibagirwa uruhare Ububiligi bwagize mu iterambere ry’u Rwanda, cyane cyane mu nzego z’ubuzima, uburezi no guteza imbere ubukungu. Dufashe kandi umwanya wo kunamira abasirikare b’Ububiligi baguye mu Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kubahiriza amahoro bazize abanzi b’amahoro.
Kuva mu myaka ishize, biragaragara ko FPR irimo kugerageza kwandika amateka mashya, ashaka kwirengagiza no kwibagiza ibyabayeho mbere ya bo, bagashaka gupfobya ibyakozwe n’Ababiligi byose, kugirango bibafashe kwimakaza inyungu zabo za politiki no gushimangira ubutegetsi bwa Paul Kagame n’abambari be nk’aho ari bo Abanyarwanda bakesha byose.
Twebwe Abanyarwanda twamaganiye kure ubwo burimanganya. Turahamagarira Ububiligi n’umuryango mpuzamahanga kwakira uyu murongo n’ibyifuzo by’abaturage b’u Rwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. Tuributsa ko abaturage b’imbere mu gihugu babayeho mu buzima bw’iterabwoba aho babaho nta bwisanzure na buke bafite nta bwinyagamburiro n’aho abari mu mahanga bakabaho bahigwa nk’uko inzego z’ubutasi z’igihugu cy’Ububiligi kigeze kubaburira.
Turahamagarira igihugu cy’ububiligi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa gushyigikira ibikorwa byose bigamije gushyira iherezo kuri iyi ngoma y’igitugu no kugarura ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika na Demokarasi isesuye mu Rwanda. Inzibacyuho ya demokarasi yazanira abaturarwanda ubwisanzure kandi ikaba umusingi w’amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika.
Turangije twizeza abaturage b’Ububiligi, umuryango mpuzamahanga, n’ ibihugu byo mu karere kacu ko twiteguye rwose kubasangiza indi myumvire y’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi nyayo. Twiteguye gufatanya n’abantu bose bafite umutima mwiza mu bwubahane, hagamijwe inyungu z’abaturage muri rusange. Mu kwizera ahazaza huzuye ikizere n’ubwisanzure bw’abaturage, tubashimiye, nyakubahwa Minisitiri w’intebe, uburyo bwiza muzakirana ibyifuzo byacu.
Bikorewe i Washington Ku itariki ya 18 Werurwe 2025
Rev Christine Coleman,
Umuyobozi wa MRD, Muvoma ya Rubanda
Bimenyeshejwe :
- Minisitiri Maxime Prévôt, minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi
- Abayobozi b’amashyaka mu Bubiligi
- Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi
- Komisiyo y’akanama k’umutekano ka LONu
- Umukuru w’igihugu cya RDCongo
- Umukuru w’igihugu cy’u Burundi

Leave a Reply