Washington DC
Kuwa 03 Werurwe 2025
Kuri: Nyakubahwa Donald J. TRUMP
The White House
1600 Pennsylvania Ave NW
Washington, DC 20500
Impamvu: Gusaba ikazwa ry’ibihano kuli Leta y’u Rwanda kugirango amahoro ahinde mu karere
Nyakubahwa Bwana Perezida,
Muvoma iharanira Repubulika na Demukarasi (MRD) izinduwe no kubashimira mwebwe, Leta muyoboye n’abaturage b’iguhugu cyanyu bose, kubera imihigo mwiyemeje yo kurengera ubutabera, n’ubusugire mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika.
Icyemezo muherutse gufata cyo gufatira ibihano umwe mu byegera bya Pahulo Kagame twacyakiriye nk’intambwe ifatika mu kurandura umuco wo kudahana n’iyogozwa ry’akarere rikorwa n’agatsiko kicariye u Rwanda.
MRD nka muvoma irangwa n’amatwara ya Repubulika na Demokarasi, ihuje Abanyarwanda bose hatarebwe ubwoko (Abatwa, Abatutsi, Abahutu). Icyo twimirije imbere ni u Rwanda rwiyunze, igihugu kigendera ku mategeko kigasagasira ubutabera n’amahoro. Tuzi neza kandi tuzirikana ko ubusugire n’umudendezo mu karere k’Ibiyaga bigali bidashobora kugerwaho hatabayeho impinduka mu Rwanda ngo maze politike y’urugomo no kuyogoza ibihugu iranga ingoma ya Pahulo Kagame iranduke burundu.
Gusa ibihano byatanzwe kugeza ubu, n’ubwo bifite akamaro, byo ubwabyo ntibyahagarika ibikorwa by’urugomo no guhungabanya akarere bya Leta ya Kigali. Niyo mpamvu dusaba dukomeje amahanga yose gukurikiza urugero rwa Leta Zunze ubumwe za Amerika, agafatira Leta ya Kigali n’abafatanyacyaha bayo ibihano byizwe neza kandi bikakaye.
Turishimira kandi byimazeyo itorwa rihuriweho na bose ry’icyemezo 2773 cy’Inama ishinzwe amahoro ku isi ku wa 21 Gashyantare 2025, iki cyemezo kikaba gihamya Leta ya Kigali icyaha cyo kuvogera no kuyogoza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iki cyemezo ni ingirakamaro kuko kinategeka ko ingabo z’u Rwanda zihita ziva ku butaka bwa Kongo nta yandi mananiza, naho ingabo z’umutwe w’iterabwoba M23 zigafasha intwaro hasi kandi zikarekura uduce twose zigaruriye. Iki cyemezo cy’Inama ishinzwe amahoro ku isi kiramaganira kure kandi ishingwa ry’inzego z’ubuyobozi z’imbangikane muri Kongo, kigahamagarira impande zose kugaruka mu nzira y’ibiganiro bikomeza ibyabereye i Luanda na Nairobi, hagamijwe kwirinda ko intambara ya Kongo yasatira akarere kose. N’ukubera izi mpamvu dusanga, mu rwego rwo gutsimbakaza amahoro arambye no guhagarika burundu iyi ngeso yo kwatsa imiriro no kuyogoza akarere, hakwiye gufatwa ibindi bihano bikurikira:
a) guhagarikira u Rwanda uruhushya rwo kugura no gucuruzwaho intwaro z’ubwoko ubwo ari bwo bwose, hagamijwe kugabanya ingufu za gisilikare z’agatsiko kicariye u Rwanda;
b) gushyiraho impapuro mpuzamahanga zifatisha abayobozi bakuru baba abasivili cyangwa abasilikare, bagize uruhare mu byaha by’intambara n’ibyaha ruvumwa byibasira inyokomuntu muli Kongo;
c) gufatiira imitungo itimukanwa n’imali iri mu mabanki ya Pahulo Kagame n’ibyegera bye, hamwe n’imitungo y’ibigo bikorana n’agatsiko, cyane cyane Cristal Ventures ihora isuka imali mu mishinga mibisha ya Pahulo Kagame;
d) guhagarikira za viza Pahulo Kagame, abo mu muryango we n’ibyegera bye, hagamijwe kubabuza kwidegembya ku isi yose bogeza kandi bakora amabi yabo;
e) guhagarikira burundu RDF nk’ingabo bwite za Pahulo Kagame ubuzare n’uburenganzira bwo kwoherezwa mu butumwa bw’amahoro ku isi, kubera uruhare rudashidikanywaho zihora zigira mu ntambara ziyogoza akarere;
f) guhagarika burundu icuruzwa mu mahanga ry’amabuye y’agaciro asahurwa muli Kongo akajyanwa ku masoko mpuzamahanga anyujijwe mu Rwanda;
g) guca umubano n’ubutwererane n’igihugu cy’u Rwanda kugeza igihe hazagarukira mu Rwanda ubutegetsi na Leta byubahiriza amahame ya demukarasi;
h) kuryoza amabi yakozwe yose ibigo n’amasosiyete bikorana n’agatsiko ka Pahulo Kagame bikaba byaragize uruhare mu gusahura no kuyogoza Kongo;
Turahamagarira Leta zose, imiryango mpuzamahanga n’abateramahoro batuye iyi si bose, gufatira ibyemezo bikomeye Leta ya Kigali. Turasanga ibyemezo n’ibikorwa bihuriweho na bose ari byo bishobora guhagarika umuco wo kudahana bigahosha ubugiranabi bwa Leta ya Kigali.
Nyakubahwa bwana Perezida, twongeye kubashimira igitsure mukomeje kugaragaza ngo mugarure ubutabera, amahoro n’ubusugire bw’ibihugu byigenga kuli iyi si. Twiteguye byimazeyo gufatikanya n’abarebwa n’iyi ntambara bose kimwe n’abo ari bo bose baharanira ahazaza huje demukarasi n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Rev. Christine COLEMAN
Umuyobozi mukuru wa MRD Washington DC

Leave a Reply