Gusabira Ibihano RDF

Washington DC
Kuwa 26 Mutarama 2025


Igenewe :        Bwana Umuyobozi w’Akanama k’Umutekano ka LONU    
                        New York, NY – USA

Impamvu:       Gusaba ko RDF Yamburwa Ubutumwa bwa LONU bwo Kubahiriza Amahoro no Kuyisabira Ibihano

Muvoma ya Rubanda iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD) izinduwe no kuburira akanama ka LONU gashinzwe umutekano ku mahano ndengakamere ari gukorerwa mu burasirazuba bwa RDCongo. Anketi zakozwe n’imiryango yigenga, harimo n’izakozwe n’impuguke za LONU, zerekanye n’ibimenyetso simusiga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zateye igihugu cya RDCongo zitwikiriye ingirwamutwe w’iterabwoba wa M23.

Iyi ntambara inagaragaramo ihangana ryeruye n’ingabo za LONU zikorera muri RDCongo, igaragaza ukuvogera gukabije ubusugire n’ubusagambe bwa RDCongo, kandi ikaba inabangamiye cyane amahoro n’umutekano mu karere kose k’ibiyaga bigari. Iyi ntambara kandi ihonyora amahame mpuzamahanga ya LONU.

Mu gihe LONU yakomeza guha RDF akazi ko kubungabunga amahoro, LONU mu buryo buziguye iba umuterankunga w’u Rwanda muri izo ntambara rugaba kuri RDCongo. Ibintu nkibi rero bishobora gutesha agaciro amahame LONU isanzwe igenderaho. Niyo mpamvu rero twe MRD dushishikariza akanama ka LONU gashinzwe umutekano gufata ingamba zikurikira:

  1. Guhagarika bwangu amasezerano yose bagiranye n’ingabo z’u Rwanda mu birebana n’iyubahirizwa ry’amahoro bikozwe na LONU.
  2. Gufatira ibihano abayobozi ba gisirikare, abanyepolitiki ndetse n’abasivili b’u Rwanda bagize uruhare mu ntambara bashoye kuri RDCongo.
  3. Gushyira mu bikorwa amahame ya LONU, harimo gufata ibyemezo bifatika ku bantu n’udutsiko twagaragaye mu bikorwa bihonyora amategeko mpuzamahanga.
  4. Gukora igenzura ryimbitse ku bateganywa guhabwa ubutumwa bwa LONU bityo hakirindwa ko imitwe y’abagizi ba nabi yajya ihabwa ubutumwa na LONU.

MRD yamaganye bikomeye uko u Rwanda rwitwaza umutwe w’iterabwoba wa M23 nk’igikoresho mu guhungabanya no gushoza intambara muri RDCongo. Turasaba kandi akanama ka LONU  gashinzwe umutekano gufata imigambi n’ingamba zihamye ngo bahagarike umuco wo kudahana ababifitemo uruhare no kugarura amahoro mu bihugu bigize ibiyaga bigali.

Tubashimiye, Bwana/ Madame/ Perezida, uburyo muzakirana iyi mpuruza yacu.

Rev Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD

Bimenyeshejwe:

  • Umunyamabanga mukuru wa      LONU
  • Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi
  • Umuryango w’ubukungu w’Afrika y’amajyepfo (SADC)
  • Umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba bw’Afrika EAC
  • Prezida wa RDCongo, Mr Felix Tshisekedi
  • Prezida wa Repubulika ya Ouganda, Mr Yoweli Museveni
  • Prezida wa Repubulika y’Uburundi, Mr Evariste Ndayishimiye
  • Prezida wa Repubulika ya Kenya, Mr William Ruto
  • Prezida wa Repubulika ya Tanzania, Mme Samia Suluhu
  • Prezida wa Repubulika ya Sudani, Mr Salva Kiir Mayardit
  • Prezida wa repubulika ya Angola, Mr. Joã

Be the first to comment

Leave a Reply