| IBARUWA IFUNGUYE | Muvoma iharanira Repubulika na Demukarasi Email: repubulika@mrdrubanda.com |
U Rwanda muri gahunda yo gufunga insengero zirenga 8.000, gutoteza abizera barimo
aba Pasitori, abahanura ari nako bategekwa kuvuguruza no kwihakana ubutumwa
bwabo
U Rwanda rwa Kagame rurakataje mu kwivanga mu bibazo by’amadini no gutoteza abizera
(WA D.C, USA) — MRD- Muvoma ya Rubanda iri gukurikiranira hafi itotezwa ririmo gukorerwa abemera Imana mu Rwanda. Nyuma y’ibyumweru bike habaye ikinamico y’amatora ya perezida Paul Kagame, ikigo cya guverinoma y’u Rwanda (RGB) kigendeye ku mabwiriza ya Kagame cyafashe aba pasitoro, abahanura n’abandi bemera Imana babategeka kwivuguruza ku butumwa n’ubuhanuzi bari baratanze, bakabikorera kuri Televisiyo y’igihugu; nyuma banafunga insengero zirenga 8.000 mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe; bitwaza ibibazo by’imyubakire n’iby’umutekano!
Mu kwivanga mu bibazo by’amadini, RGB ya Kagame irakomeje mu guhungabanya amatorero iyaha amategeko adashobotse nko kuvugako uyobora itorero agomba kugira impamyabumenyi byibuze ihanitse mu by’iyobokamana yatanzwe n’urwego rwemewe na RGB. Tubibutseko iyi RGB ariyo itoteza abemera Imana, ibafungira insengero; none ngo akaba ari nayo yemeza abagomba kuyobora amatorero? Ibyo bintu birasobanutse, hari aho mwabibonye?
Umwe mu nararibonye mu by’amatorero mu kiganiro yagize kuri yutubi yahishuye ko inzego za FPR ubungubu arizo zigenzura iby’amatorero. Aba pasitori basimbuzwa abayoboke ba FPR cyangwa se abasirikare, bigisha ingengabitekerezo ya FPR y’amacakubiri, irondakoko, urwango n’ubwicanyi. Bityo u Rwanda rukaba rukomeje kugenda rugana mu icuraburindi ry’amanyanga n’amatiku, rwuzuyemo ihohoterwa; kandi hagakoreshwa imbaraga nyinshi kugirango ibi byose bihishwe umuryango mpuzamahanga, uhumwa mu maso n’ikitwa iterambere werekwa.
RGB ikaba kandi yivanga mu bibazo by’amaturo amadini yaka, igategekako 80% by’umutungo w’ayo madini ufashishwa abatishoboye. Aha rero, Kagame yiyibagizako uwashinze itorero ari Imana ubwayo, akaba ari nayo ubwayo yihitiramo abayobozi bayo. Naho ku byerekeye amaturo, ibyanditswe bitagatifu bivuga ku mugaragaro biti: “Kimwe cya cumi cy’imyaka yo mu murima n’imbuto zera ku biti ni ibyanjye, mujye mubinyegurira.” Ikicumi ni icy’Uwiteka. Ntabwo rero biri mu nshingano za RGB gufata ibyemezo ku byerekeye ikoreshwa ry’amaturo, ahubwo ibyo Imana yabyeguriye ubuyobozi bw’itorero nibwo bugena uko akoreshwa bigendeye ku byanditswe no ku bikenewe.
Dushingiye ku makuru nyayo duhabwa n’abari muri ibi bibazo muri iki gihe, tugendeye ndetse no ku binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, biragaragara ko ibi bikorwa bifitanye isano no gutoteza abizera Imana muri rusange, ariko cyane cyane byibasiye abemera Kristu by’umwihariko kuko ngo ntibigeze bitabira ingirwamatora, aho Kagame yiyimitse akiha amajwi 99,18%. Mu gihe cyo kwiyamamaza, abaturage bategekwaga kubyuka iya rubika bakagera ku bibuga biyamamarizaho mu gicuku aho bategerezaga Kagame amasaha n’amasaha; bagategereza bamuramya kandi bamuririmbira ibisingizo nk’aho ari akamana. Mu Rwanda ntawe bikibera ibanga ko abapasitori, abigisha n’abogeza inkuru nziza ku ma televisiyo bahatirwa buri gihe kuvuga izina rya Kagame no kumusingiza ku byo ngo yakoreye u Rwanda. Abatabikoze bashyirwa kuri lisiti bagatotezwa. Kagame ahatira abantu kumuramya. Kubw’ibyo, Abakristu b’ukuli batangiye kwitandukanya n’amatora ya baringa. Heri benshi bahunze igihugu mu gihe cy’amatora banga kwinjira mu byo kuramya Kagame kuko ibyanditswe bitagatifu byigisha bitanyuze ku ruhande ko icyubahiro ari icy’Imana yonyine. Rero nyuma y’amatora, byaje kugaragarako Abakristu benshi n’abandi bemera bo mu madini atandukanye bafitiye igitinyiro Imana batigeze batora Kagame.
Mu kimwaro n’umujinya byinshi, Kagame yabitse inzika kandi yiyemeza kwihorera ku bataramutoye cyane cyane ku bemera Kirisitu. Niyo mpamvu yategetse ifungwa ry’insengero.
Birakwiye kwibutsako ahantu hasengerwa hafunzwe giturumbutsi, nta nteguza ibanje kubaho, ku buryo amakwe n’ibindi byari biteganyijwe n’amatorero kuri gahunda yabo, nka za batisimu, kumurikira abana Imana…byabaye ngombwa ko bikurwaho cyangwa bigahagarikirwa hagati mu muhimbazo.
Mu Rwanda, abategetsi babujije inama iyariyo yose yabera ku nsengero zahagaritswe ndetse abayoboke nta n’ubwo bemerewe kwegera urusengero rwafunzwe no kuba bahurira mungo zabo ngo bahasengere. Pasitori François Nsengiyumva, mukuru wa ADPR i Ngarama yarahagaritswe, n’abayoboke ba batunguwe mu gihe bari biyibye bagiye gusengera mu nyubako ya ADPR, mu rusengero rwari rwarafunzwe. Uwo mu pasitori bahise bamuroha mu buroko.
Abahanuzi barimo Meshaki, Marcellin n’abandi barafashwe bararenganwa; ndetse Marcelin we mu buhanuzi yari yaratanze yavugaga ko hazabaho iteka Imana izacira mu gihugu ko ariko nyuma y’ibyo hazabaho ubumwe nyabwo hagati y’abahutu, abatwa n’abatutsi. Guhera ku munsi wa mbere w’ifungwa ry’insengero, abo ba pasiteri baburiwe irengero kugeza igihe impirimbanyi zitangiye kubavugira. Nyuma baje kurekurwa ari uko bamaze kwemera kuvuguruza bumwe mu buhanuzi n’ubutumwa bari baratanze. Umupasiteri ukunzwe na benshi akaba kandi azwiho kuba yegamiye kuri guverinoma y’u Rwanda Antoni Rutayisire nawe yagaragajwe kuri televisiyo y’igihugu asaba imbabazi ko ngo yavuze ibinyuranye n’ibya guverinoma ku byerekeye ifungwa ry’insengero.
Mu bice byinshi binyuranye ni nkaho bidashoboka ko insengero zizubahiriza amabwiriza mashya yatanzwe hatabayeho igihe kirekire kandi gihagije. Dore bimwe muri ibyo byategetswe:
– Imihanda igana ku rusengero n’ahari ibikorwa by’urusengero igomba kujyamo ama pave
– Inyubako z’itorero zigomba kuba zubatse byibuze ahangana na 1/2 cya hegitari
– Buri rusengero rugomba kugira akarinda nkuba
– Buri muyobozi w’urusengero agomba kugira impamyabumenyi byibuze ihanitse mu by’iyobokamana yatanzwe n’urwego rwemewe nka RGB
– Buri rusengero rugomba kugira akuma gapima ibyuma biri mu modoka
– Buri rusengero rugomba kugira akuma gapima ibisasu bya bombe n’ibiturika
– Buri rusengero rugomba kugira kizimyamwoto
Uburenganzira bw’ibanze bw’Umunyarwanda ku bwisanzure mu myemerere biteganywa n’ingingo ya 37 y’itegeko shingiro rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 rikaba ryavuguruwe muri 2015. Kagame Paul nubundi asanzwe agenzura itangazamakuru, amashyaka ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta. Mu gihugu aho gukora amaperereza, guhagarikwa, gushimitwa no guhotorwa byabaye nk’ikintu gisanzwe muri rubanda rw’inzirakarengane, Abanyarwanda muri rusange bahungiraga ku Mana mu nsengero zabo, akaba ariho bashobora kurota u Rwanda rwiza, bakahatakira, bakahiturira Imana agahinda kabo. Mu buryo bwa rusange, mu nsengero niho hantu hari hasigaye byibuze kuba haboneka ubwinyagamburiro mu Rwanda rwa Kagame. Umuryango nyarwanda wahuriraga mu itorero ukunga ubuvandimwe; aha niho babashaga gusangira akababaro, gusengerana, ndetse rimwe na rimwe hakaba indoto no kuganira ko ibintu bishobora kuzahinduka umunsi umwe. Amatorero yatangaga ikizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza. Kuri Kagame kugenzura no gufunga insengero ni ugukuraho ikizere cya nyuma ku banyarwanda benshi.
MRD, Muvoma ya Rubanda, Muvoma y’Abanyarwanda baharanira Repubukika na Demokarasi irasaba Rubanda kudacika intege, kudatakaza ikizere cyane cyane mu Mana yabo, yo nkingi y’ubuzima bwabo. Turagira inama abanyarwanda bose barebwa n’iki kibazo kugumana umurava, gukomeza gusengera mu mitima yabo no mu ngo zabo, kandi bagakomeza umutsi basenga banaharanira kurengera ubusugire n’uburenganzira bwabo. Ahari ubushake, haboneka inzira; aho abantu badacitse intege ntihabura gutsinda.
Turasaba Umuryango Mpuzamahanga kongera igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda bagahagarika imfashanyo zose bahaga Kagame, ahubwo bakamufatira ibihano we n’ibyegera bye kugeza igihe ahagarikiye burundu kubangamira uburenganzira bw’ibanze ku iyobokamana n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Bikorewe i Washington DC
Kuwa mbere, 12 Kanama 2024
Révérend Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD

Leave a Reply