IBARUWA IFUNGUYE KURI NYAKUBAHWA BWANA
ANTONIO GUTERRES, UMUNYAMABANGA MUKURU WA LONI
Impamvu: Kwamagana ingirwamatora mu Rwanda
Nyakubahwa Bwana Munyamabanga mukuru,
Dushingiye ku ntambara yashojwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho ingabo za Paulo Kagame (RDF), zitirirwa u Rwanda, zateye igihugu cya RD Congo zitwikiriye umutwe w’iterabwoba wa M23;
Dushingiye ku kababaro karenze k’abaturage bo mu burasirazuba bwa RD Congo, bikaba ari ingaruka zikomoka kuri iyo ntambara bashojweho; mu rwego rwo kujya gusahura umutungo kamere uri muri ako karere ku bwinshi;
Dushingiye kuri raporo iheruka gusohoka ya LONI, ishyira ahagaragara ibyaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu byakorewe abaturage, ibyo byaha bikaba bituruka kuri iyo ntambara no ku kutava ku izima k’umujenosideri w’umunyagitugu Kagame mu bikorwa bye bibangamira amahoro y’abanyarwanda by’umwihariko n’ay’abaturage bo mu karere muri rusange;
Dushingiye kuri raporo icukumbuye yiswe “Rwanda Declassified” yakozwe n’urwunge rw’abanyamakuru b’inzobere barenga 40, ikaba kandi ishyira ahagaragara uguhonyora gukabije k’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu mu gihugu cy’u Rwanda; birangwa cyane no gufunga burundu urubuga rwa Politiki, guhotora, gufunga ndetse no kurigisa bikorerwa abajijutse bakavuganiye rubanda, cyane cyane abanyamakuru n’abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi;
Dushingiye ku ntambara z’urudaca zo hirya no hino, abana b’u Rwanda bashorwamo ku gahato, bakajya gutikirira mu mashyamba ya Congo, mu ntambara yayogoje akarere kandi idafite impamvu n’imwe ku banyarwanda;
Dushingiye ku bukene bukabije bigambiriwe, bwugarije abaturage b’u Rwanda bukomoka ku kwakwa imisoro myinshi idasobanutse na gato, kunyagwa imitungo ya bo, gukurwa mu byabo nta mutegetsi numwe ubarengera bigakorwa batagishijwe inama kandi ntibanahabwe n’ingurane ikwiye, ahubwo bakanyunyuzwa na leta yakagombye kubitaho;
Dushingiye ku myiteguro y’ingirwamatora iri kuba mu Rwanda muri ibi bihe, aho umunyagitugu Kagame ashaka kwiba ubutegetsi yiha manda ya 4 inyuranyije rwose n’amategeko;
Twebwe, Muvoma nyarwanda iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD); ikaba Muvoma ya Rubanda, ya politiki igamije kandi yiyemeje gushyira iherezo kuri ako kavuyo, ikimakaza isimburana ku butegetsi bikozwe mu mucyo;
Tuje imbere yanyu, Bwana Munyamabanga Mukuru wa LONI, kugirango twamagane uburiganya bw’ingirwamatora buri gukorwa mu Rwanda, kandi ngo tubahe iyi mpuruza ubwanyu n’Umuryango Mpuzamahanga muri rusange, ku ngaruka zikomeye zizaturuka ku kugundira ubutegetsi k’umunyagitugu Kagame. Izo ngaruka zikaba zizabangamira amahoro n’umutekano haba mu Rwanda haba no mu karere kose. Reka twibutse ko FPR ya Kagame yaje ibeshyako ije kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Juvenal Habyarimana, nyuma ikaza no kumwambura ubuzima; none icyo gitugu nicyo bashoyemo abanyarwanda ahuhwo byarushijeho kuba bibi cyane.
Bityo rero, Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru, Kagame ni umwanzi wa mbere w’amahoro mu karere k’ibiyaga bigali. Yatangije ku bushake jenoside yakorewe abanyarwanda; atanga itegeko ryo gukora igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege yari itwaye abakuru b’ibihugu 2: Juvenal Habyalimana w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi mu ijoro ry’uwa 6 Mata 1994. Paul Kagame kandi ari mu bagize uruhare mu ihotorwa ry’umukuru wa mbere w’igihugu cy’u Burundi Melchior Ndadaye kuwa 21 Ukwakira 1993, wari watowe mu buryo bwa Demokarasi kandi anashinjwa ihotorwa ry’umukuru w’igihugu cya RD Congo Laurent Désiré Kabila kuwa 18 Mutarama 2001.
Hejuru yo kuba ku isonga ryo gushinga umutwe w’iterabwoba wa M23, akaba na kigenza mu ntambara yashowe kuri RD Congo; Paul Kagame ni we wa mbere wari wateguye ihirikwa ry’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi ryaburijwemo kuwa 13 Werurwe 2015; ni we kandi washinze akaba anashyigikiye umutwe w’iterabwoba wa RED-TABARA udahwema gucura inkumbi ku butaka bw’u Burundi. Akaba ngo agamije kwigarurira umurwa mukuru wa Bujumbura no gushaka uko yakomeka igihugu cy’u Burundi ku Rwanda.
Niba tutemera na gato iyi ngirwamatora ni uko atemewe kandi anyuranyije n’amategeko. Nyuma yo kuzambaguza itegeko nshinga ry’u Rwanda yari ashinzwe ubwe kurinda mu 2015, iri tegeko rikaba ryaremereraga umukuru w’igihugu manda 2 z’imyaka 7 zitagira iya gatatu ku mpamvu iyo ariyo; nyamara Kagame mu buriganya bwinshi yiyongeje manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 idafite igisobanuro na kimwe; nyuma yayo yiyongeza izindi manda 2 z’imyaka 5 bivugako zizarangira muri 2034. Akaba agamije kugundira ubutegetsi ngo abone uko akomeza guhonyora abanyarwanda yica akanakiza uwo ashatse ntawe umutunga agatoki. Akabona n’ukuntu akomeza intambara zo gushaka kwigarurira ibihugu no gukora jenoside mu karere kose.
Ibi rero ntibyemewe n’amategeko dore ko yanakumiriye abandi bose bashoboraga guhangana nawe mu buryo bugaragara.
Duhereye ku ngingo tumaze kubereka Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru; twamaganye ku mugaragaro iri kinamico ry’amatora agamije gushora abana b’u Rwanda mu myiryane no guteza umutekano muke mu karere kose. Tukaba duhamya ko ibizavamo tutazabyemera, kandi ko bidahuje n’ukuri, ndetse ntibinanyuze mu mucyo.
Tubashimiye, Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru wa LONI, uburyo bwiza muzakirana iyi mpuruza yacu.
Bikorewe i Washington D.C, tariki ya 14 Nyakanga 2024
Mme Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD
Bimenyeshejwe:
Umukuru w’igihugu cya RD Congo
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi
Umukuru w’igihugu cya Tanzania
Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo
Umukuru w’igihugu cya Angola
Umukuru w’igihugu cya Mozambique
Umukuru w’igihugu cya Malawi
Umukuru w’igihugu cya Zambia
Umukuru w’igihugu cya Ouganda
Umunyamabanga Mukuru w’akanama k’Umutekano ka LONI
Umunyamabanga Mukuru wa USA
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afrika



Leave a Reply