Tubifurije umunsi mukuru mwiza wa Demokarasi – Umunsi mwiza utajya wizihizwa mu gihugu cy’u Rwanda, aho ubutegetsi bwa Kagame bwahisemo gufunga Ubwigenge na Demokarasi!
Reka rero twunamire Intwari zaharaniye iyi Demokarasi. U Rwanda rwacu ruzongera rusugire rusagambe muri Demokarasi na Repubulika.
AMATEKA atubwirako KU YA 28 MUTARAMA 1961: Mu gikorwa cyabereye i Gitarama, abanyapolitiki ba Rubanda bahuriye mu mujyi wa Gitarama batangaza ko Ubwami na Kalinga bisheshwe, kandi ko hashyizweho “Repubulika y’u Rwanda.” Bahise bashyiraho guverinoma nshya iyobowe na Dominique Mbonyumutwa nka perezida na Gregoire Kayibanda nka minisitiri w’intebe.
KU WA 25 NZERI, 1961: Haje kuba amatora na referendum aho abaturage batoye cyane bashyigikira ko ubwami buvaho. Rubanda yatsinze ayo matora ku majwi agera kuri 80 ku ijana. U Rwanda rwavuye mu gikoloni, ruba igihugu cyigenga, kiyobowe na Gregoire Kayibanda nka perezida ku ya 1 Nyakanga 1962.


Leave a Reply